Ubuyobozi n’abakozi ba DUHAMIC ADRI n’uruganda rwa SOSOMA baremeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 10/05/2019, Ubuyobozi n’abakozi ba DUHAMIC ADRI ndetse n’ab’uruganda rwa SOSOMA baremeye imiryango 7 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bayiha igishoro cyo gutangiriraho kwiteza imbere ndetse banatanga n’ifu ya SOSOMA ku miryango 28 y’abarokotse Jenoside batishoboye. Iki gikorwa kikaba cyabereye mu kagari ka Kabuye ho mu murenge wa Rubona.

Jean Chrysostome Nzabonimana, uyobora uruganda rwa SOSOMA, yavuze ko buri mwaka baganira bakareba abo bazajya kwifatanya nabo mu kwibuka abacu bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. uyu mwaka bakaba barahisemo Akarere ka Rwamagana, by’umuwihariko mu midugudu ya Cyamayango na Gatare ho mu kagari ka Kabuye. Yavuze ko Inkunga bazanye atari nini cyane, ariko yabavuye ku mutima ukunze. Bwana Jean Chrysostome Nzabonimana yavuze ko hari amafaranga 700,000 bagejeje kuri konti yo muri IZERE Rubona Sacco azafasha imiryango 7 gutangira ubucuruzi buciriritse, ariko hari n’ifu ya SOSOMA irahabwa imiryango 28 bahitiwemo n’ubuyobozi.

Musabyeyezu Dative uhagarariye Ibuka mu karere ka Rwamagana yavuze ko Amateka y’igihugu cyacu yangijwe n’abagome babibye amacakubiri n’urwangano mu bana b’u Rwanda. Jenoside irategurwa kandi ishyirwa mu bikorwa, ashimira Imana ko hari abo yarokoye ikoresheje ingabo zari iza RPA Inkotanyi. Yavuze ko Abakiri bato badashyikira inabi n’ubugome Jenoside yakoranywe, yewe n’abari bakuru ntabwo babishyikira, gusa bagerageza kwiyubaka n’ubwo bitoroshye. Agaruka kuri iyi nkunga, Musabyeyezu Dative yavuze ko Icyo baha agaciro atari igifatika, ahubwo ni umutima mwiza byakoranywe. Yongeyeho ko Ibi atari ukwiyamamaza, ahubwo ni ukugira ngo uyu mutima mwiza n’abandi bawigireho. Yasabye buri wese guharanira ko u Rwanda rusubirana isura nziza rwahoranye kuva cyera, barinda abana babo ikibi n’inzangano.

Visi Meya Umutoni Jeanne ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yashimiye Imana yagize abo irokora ikoreshe inkotanyi. Avuga ko iyo yumvise ubuhamya butangwa hirya no hino, ashimira Inkotanyi zumviye ijwi ry’Imana zikitanga zikarokora Abatutsi bicwaga. Visi Meya Umutoni Jeanne yavuze ko Imiryango yaremewe ari ukugira ngo itazongera kwifuza igikoma, yongeraho ko uyu munsi baduhaye amafaranga 700,000 agenewe imiryango 7, bityo buri muryango urahabwa 100,000 byo gutangiza ubucuruzi buciriritse hagamijwe kwiteza imbere no kwikura mu bucyene. Yasabye abaremewe ko umwaka utaha, tuzagaruka twumva batubwira bati « ya mafaranga 100,000 mwampaye naguzemo amatungo magufi aya naya, ubu yarorotse nageze kuri iki n’iki. », abasaba kwirinda kwangiza iyi nkunga, kandi yizeza ko nk’ubuyobozi bw’Akarere n’umurenge bazakomeza kubakurikiranira hafi.