Umucyo SACCO Rwamagana yafunguye ku mugaragoaro icyicaro cyayo mu Mujyi wa Rwamagana

Kuri uyu wa 04Nzeli2025 mu Mujyi wa Rwamagana, Umuyobozi w'Akarere Bwana Mbonyumuvunyi Radjab ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi y'Umucyo SACCO Rwamagana n'abandi bayobozi yafunguye ku mugaragaro icyicaro gikuru cy'Umucyo SACCO Rwamagana, SACCO y'Akarere yavuye mu kwihuza kwa SACCO z'Imirenge kuri ubu zahindutse amashami y'Umucyo SACCO Rwamagana.

Umuyobozi w'Akarere yashimiye abafatanyabikorwa bafashije SACCOs z'Imirenge mu rugendo rwo kwihuza, ashima intambwe imaze guterwa aho umuturage abonera serivise aho ari hose, asaba ubuyobozi bw'Umucyo SACCO Rwamagana kurushaho kwegera abakiliya, kububaha no kubaha serivise nziza kandi yihuse.

Tariki ya 23 Mata 2025 ni bwo nama y'Inteko rusange shingiro y' Umucyo SACCO Rwamagana yatoye Komite Nyobozi igizwe na Perezida USANASE Jolie wungirijwe GASHONGA Olivier, naho MAJYAMBERE Silas atorerwa kuba umunyamabanga, hanatorwa Abajyanama barimo IRANDUKUNDA Anitha na NSABIMANA Innocent. Muri iyi nama kandi hatowe Komite Ngenzuzi igizwe na NTAGANIRA Eugene hamwe na DUKUNDE Jeanne ndetse na Komite yashyiriweho kuzashaka abantu bigenga bazunganira inzego z'Ubuyobozi  igizwe na KAYIRANGA Jean Baptiste, UWISHEMA Jean de Dieu, MUSABIMANA Emmanuel na NSENGIYERA Daniel.

Mu muhango wo gutaha ku mugaragaro icyicaro gikuru cy'iyi Koperative yo kuzigama no kuguriza kiri mu Murenge wa Kigabiro, hagarutswe ku iterambere ry'iyi SACCO aho nyuma yo guhuza imbaraga n'amahugurwa abakozi b'ibyari Umurenge SACCO bahawe, inguzanyo yahabwaga umukiliya umwe yiyongereye ku buryo hari n'umaze guhabwa miliyoni mirongo inani (80). Ikoranabuhanga ryafashije abanyamuryango ku buryo bashobora gufatira amafaranga ku ishami ry'Umucyo SACCO Rwamagana aho ari ho hose mu Murenge ndetse hakaba hari n'umushinga wo korohereza abakiliya ku buryo bashobora kubona serivise z'iyi SACCO kuri telephone ngendanwa no gukorana hagati yayo n'andi mabanki.