Umuganda rusange usoza ukwezi wibanze ku gusukura ku nzibutso za Jenoside ziri mu Karere

Kuri uyu wa 28Werurwe2026 mu Karere hakozwe Umuganda rusange usoza ukwezi wa Werurwe 2026. Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko/Umutwe w'Abadepite Hon.BelineUwineza ari kumwe na Guverineri  w'Intara y'Iburasirazuba n'abandi bayobozi b'inzego z'umutekano n'iz'abafatanyabikorwa bifatanyije n'Ubuyobozi bw'Akarere n'abaturage b'Umurenge wa Mwulire mu gukora isuku ku rwibutso rwa Jenoside rwa Mwulire no gutunganya inzira iherekeza.

Ubutumwa bwatanzwe nyuma y'uyu muganda bwibanze ku gushimira abaturage bawitabiriye mu gihe twitegura Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi no kubakangurira gukomeza kuba umwe,kuba hafi y'abarokotse jenoside no kurwanya amacakubiri yagejeje Igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abaturage kandi bakanguriwe kugira umuco w'isuku bakayitoza abato bakayikurana, gukumira ibiza cyane muri iki gihe cy'imvura nyinshi, kwita ku burere bw'abana, kurwanya amakimbirane n'ababana batarasezeranye byemewe n'amategeko bakangurirwa gusezerana. 

Akarere ka Rwamagana gafite inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zigera kuri 11.

Reba video ngufi hano