Umukecuru wacitse ku icumu rya Jenoside witwa Kankuyo Xaverina yashyikirijwe inzu yubakiwe
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 09/04/2019, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Bwana Mbonyumuvunyi Radjab ari kumwe n’abahagarariye inzego z’umutekano ndetse n’abakozi ba Bella Flowers Rwanda, bashyikirije Umukecuru wacitse ku icumu rya Jenoside witwa Kankuyo Xaverina inzu yubakiwe. Iyi nzu yubatswe mu mudugudu w'Akanogo, Akagari ka Bwinsanga, ikaba yuzuye itwayea amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni umunani (8,000,000). Yashyizwemo ibikoresho byo mu nzu nk'intebe n'ibitanda, byose bikorwa ku bufatanye bwa Bella Flowers Rwanda n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gishari.
Kankuyo Xaverina wivugira ko yigeze agera aho atekereza ko ku isi nta muntu umuzi nta n’umwitayeho, yavuze ko inzu yabagamo yari ishaje, afite ubwoba ko izamugwaho. Yashimiye Imana yakoresheje ingabo zari iza RPA Inkotanyi ikamurokora, ndetse ashimira n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame udahwema kwita ku mibereho myiza y’Abanyarwanda, n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko. Yashimiye buri wese wagize uruhare mu kugira ngo abone inzu yubakiwe.
Mu izina rya Bella Flowers Rwanda, Walter Muganga, ushinzwe imari muri iki kigo, yavuze ko nk’abayobozi n’abakozi ba Bella Flowers Rwanda biyumvisemo ko bagomba kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’abagituye bityo biyemeza kubakira uwacitse ku icumu rya Jenoside utagira aho kuba. Nyuma yo kwegera ubuyobozi bw’umurenge, bukaba aribwo bwabahitiyemo Kankuyo Xaverina nabo bamusuye basanga abikwiye. Yavuze kandi Bella Flowers Rwanda yishyuriye Mituweli abaturage 500 barimo 300 bo muri Gishari, kandi ngo ibikorwa nk’ibi bizakomeza.
Meya Mbonyumuvunyi Radjab yahumurije abari bitabiriye iki gikorwa bose n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko, abibutsa ko leta ibazi kandi ibazirikana bityo ntawe ukwiye kwiheba no guheranwa n’agahinda. Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko n’ubwo u Rwanda rwageze kure habi hatigeze hagerwa n’ikindi gihugu, ariko nanone ubu ruhagaze neza mu ruhando rw’amahanga kubera ubuyobozi bwiza bwita ku baturage. Yashimiye Bella Flowers Rwanda kuba irenga urwego rw’ishoramari, ahubwo ikanakora ibikorwa by’urukundo nk’ibi, abizeza gukomeza imikoranire myiza hagati yabo n'Akarere. Meya Mbonyumuvunyi yasabye abaturage gukomeza kwitabira gahunda zose ziteganyijwe mu gihe cyo kwibuka no gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside bakababa hafi. Mukecuru Kankuyo Xaverina w’imyaka aribana, akaba yararokokeye mu murenge wa Gishari, mu cyahoze ari komini Muhazi. Muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, interambwe za,wiciye abana be 5.
Bella Flowers Rwanda yagize uruhare mu kubakira uyu mukecuru, ubusanzwe ikora ubuhinzi n’ubucuruzi bw’indabo mu Rwanda no mu mahanga, ikaba ifatanya n’umurenge wa Gishari no mu zindi gahunda zitandukanye harimo n’iyo gutanga ubwisungane mu kwivuza- Mituweli ku baturage.