Kuri uyu wa gatanu tariki ya 01/02/2019, mu gihugu hose hizihijwe umunsi mukuru w’intwari wizihijwe ku nshuro ya 25. Ku rwego rw’Akarere ka Rwamagana, ibirori byo kwizihiza uyu munsi bikaba byakorewe mu kagari ka Ntunga ho mu murenge wa Mwulire. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Dukomeze ubutwari, mu cyerekezo twahisemo”.Ibi birori bikaba byari byitabiriwe n’abahagarariye inzego z’umutekano, ubuyobozi bw’Akarere n’umurenge wa Mwulire ndetse n’abaturage ba Mwulire muri rusange.
Mu kiganiro ku muco w’ubutwari cyatanzwe na Lt Col Edouard Mazuru, yibukije abaturage ko ubutwari butagombera imyaka kuko nk’abana b’inyange bagaragaje ubutwari bakiri bato. Yashimiye leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yashyizeho uyu mwanya wihariye wo gushimira no kuzirikana ubutwari bw’intwari dukesha kuba u Rwanda rugeze aho turubona uyu munsi. Lt Col Edouard Mazuru yagaragaje uko intwari zagiye zibaho uko amateka y’u Rwanda yagendaga asimburana. Gusa, uyu muco ngo waje kwangizwa n’abazungu, bababibamo amacakubiri, umuco uracika, bawusimbuzamo uwabo. Ibi bikaba byaratumwe bamwe mu bana b’u Rwanda bameneshwa, bagirwa impunzi mu bihugu bitandukanye, abandi bicwa nabi bari mu gihugu, kugeza ubwo ubuyobozi bubi bwari buriho bushyize mu bikorwa umugambi mubi wabwo wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi ikaba ari nayo mpamvu ingabo zari iza RPA zemeye kumena amaraso yazo ngo zihagarike Jenoside yakorwaga, ari naho havuye intwari z’imanzi, Maj. Fred Gisa Rwigema n’umusirikare utazwi. Yasabye abaturage guharanira kuba intwari bagira uruhare mu gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho yabo (Human Security issues).
Meya Mbonyumuvunyi Radjab wari umushyitsi mukuru muri ibi birori, yabwiye abaturage ko uwashaka kureba umusaruro wavuye mu butwari bw’intwari twibuka, yahera mu burezi kuko mbere wasangaga muri komine yose harimo ikigo kimwe cy’ishuli ryisumbuye ariko ubu mu karere ka Rwamagana konyine harimo ibigo by’amashuli birenga 156. Meya Mbonyumuvunyi yagaragarije abaturage uburyo ubuyobozi bubi bwariho mbere ya Jenoside butifuzaga ko abna b’u Rwanda bose biga, hagamijwe gukomeza kubagira injiji zemera ibinyoma byabo bihembera inzangano. Yashimiye leta y’ubumwe, iharanira ko buri mwana wese yiga. Yagarutse ku mudendezo uri mu gihugu, aho buri wese yishyira akizana, abwira abaturage ko Atari uko byahoze, abasaba gusubiza amaso nyuma bakamenya ngo ibyo byiza byavuye hehe? byazanywe nande? Twakora iki ngo tubisigasire? Aha, Meya Mbonyumuvunyi yabasabye guha agaciro ikiguzi cy’ibi byose tubona,bakagiha agaciro baharanira kubaho neza, bakibuka intwari zabiharaniye kandi bakarinda ibyagezweho. Yasoje asaba abaturage guharanira kuba intwari mu rugamba rwo guteza imbere igihugu, buri wese akanoza ibyo akora.
Intwari twibuka uyu munsi ziri mu byiciro bitatu aribyo: Imanzi arizo Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema n’umusirikare utazwi . Harimo kandi Imena arizo Umwami Mutara III Rudahigwa na Uwiringiyimana Agathe, Rwagasana Michel, Niyitegeka Felicite n’abana b’I Nyange. Hari kandi n’ikiciro cy’Ingenzi, kikaba nta muntu uragishyirwamo, ubushakashatsi buracyakomeje.