Umunyamabanga wa leta muri Muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Dr Mukabaramba Alivera na Depite Dr Mbonimana Gamariel bifatanyije n'abanyarwamagana mu muganda rusange
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23/02/2019, Umunyamabanga wa leta muri Muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Dr Mukabaramba Alivera na Depite Dr Mbonimana Gamariel, bifatanyije n'abaturage bo mu karere ka Rwamagana mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Gashyantare 2019. Uyu muganda wakorewe mu mudugudu wa Bwiza, Akagali ka Karenge, Umurenge wa Karenge, aho abawitabiriye bubakiye Umuryango utishoboye wa Nkurubindi Jean Leonard (1950) na Haragurukuze Anastasie (1965).Uyu muganda rusange wari wanitabiriwe n'inzego z'umutekano ndetse n'abakozi ba Vision Fund banatanze Sima 20 zo kuzuza neza inzu yubatswe.
Mu butumwa bwatanzwe nyuma y'uyu muganda, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yibukije abaturage ko turimo kwitegura kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w'umugore uzaba ku itariki ya 08/03/2019, Asaba abaturage kuzawitabira bashyigikira ababyeyi babo, bashiki babo n'abagore babo, bityo bakubaka imiryango irangwa n'ubwuzuzanye hagati y'umugore n'umugabo. Yasabye abaturage kwitegura neza igihembwe cy'ihinga cya 2019B kandi bagasimburanya ibihingwa uko bikwiye.
Depite Dr Mbonimana Gamariel yibukije abaturage kubyara Abo bashobora kurera kandi bagendeye ku bushobozi bw'igihugu, bityo umwana agahabwa Ibyo akenera byose kuko byagaragaye ko iyo abana babaye benshi kubitaho bigorana. Yibukije ababyeyi ko umwana agomba konka, agahabwa imfashabere n'indyo yuzuye mu gihe gikwiye. Depite Dr Mbonimana yanibukije abaturage ko Kizira gutera Umwana inda y'imburagihe, anashishikariza ababyeyi Kwandikisha abana bakivuka ndetse n'ababa baracikanywe nakabikoreye. Yabasabye kwirinda amakimbirane yo mu ngo no gutanga Amakuru ku gihe igihe cyose babonye ahantu hari amakimbirane. Yasoreje kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda;, Asaba abaturage kurushaho gukunda igihugu no kurangwa n'indangagaciro z'umuco nyarwanda.
Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Dr Alivera Mukabaramba Yagarutse ku kamaro k'umuganda agaragaza ko wunganira ingengo y'imari y'igihugu, kuko nk'umwaka ushize ibikorwa by'umuganda byari bifite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda angana na Miliyari 19,5. Yashimiye abafatanyabikorwa bifatanyije n'abaturage bo mu murenge wa Karenge mu muganda rusange, Asaba ko iyi nzu yazubakwa ikuzuzwa neza, kandi n'agahanda kajyayo kagatungwanywa neza. Yasabye abaturage kurangwa n'ubwuzuzanye n'ubufatanye mu ngo bityo bakiteza imbere, anabasaba gukomeza kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo y'Akarere, bakarwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana. Aha, Minisitiri Mukabaramba akaba yashimiye Akarere ka Rwamagana kuba karabaye intangarugero mu kurwanya imirire mibi, ashimira gahunda y'ibikoni by'umudugudu ndetse asaba ko abana bakize imirire mibi bakomeza gukurikiranwa kugirango badasubira inyuma, Imiryango ikabigiramo uruhare yirinda amakimbirane kuko ariyo nyirabayazana. Yabwiye abaturage ko nk'uko babikoze mu nteko rusange ziheruka, Mu nteko rusange z'abaturage zo kuwa kabiri tariki ya 26/02/2019, bazongera bakicara bagatanga ibitekerezo n'ibyifuzo ku mavugururwa y'ibyiciro by'ubudehe. Gusa, bakazirikana ko Umuturage adashyirwa mu kiciro ashaka ahubwo ajya mu kiciro akwiye.
Minisitiri Mukabaramba Alivera yanasuye Abaturage batujwe mu mudugudu w'ikitegererezo wa Rwimbogo, areba uko abayeho ndetse anaganira nabo. Mu nama yabahaye, yabasabye kurushaho kugira isuku, gufata neza inzu bubakiwe no gukumira Abo inka zabo zitarabyara cyangwa se abataragerwaho na gahunda ya Girinka.