Umuryango "Patriotism Organisation Rwanda" wifatanyije n’abanyeshuri bo mu kigo cya G.S St Aloys Rwamagana mu kwizihiza umunsi mukuru w’intwari z’igihugu
Ku gicamundsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 01/02/2022, mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe mutagatifu Aloyizi rw’I Rwamagana habereye ibirori n’ibiganiro byo kwizihiza umunsi mukuru w’intwari z’igihugu. Ibi birori bikaba byarateguwe ku bufatanye n’umuryango wa “Patriotism Organization Rwanda. " Abayobozi bitabiriye ibi birori barimo Dr Nyirahabimana Jeanne Umunyamabanga nshingwabikorwa w'intara y'i Burasirazuba, Brig General Eugene Nkubito uyobora ingabo mu ntara y'i Burasirazuba n'umujyi wa Kigali na Visi Meya Nyirabihogo Jeanne d'Arc ushinzwe iterambere ry'ubukungu mu karere ka Rwamagana.
Visi Meya Nyirabihogo Jeanne d'Arc yabwiye abanyeshuri bo mu rwunge rw'amashuri rwitiriwe Mutagatifu Aloyizi ko ku munsi w'intwari z'igihugu, Abanyarwanda twibuka kandi tukazirikana Intwari z’Igihugu n’ibikorwa byaziranze, akaba ari umwanya kandi Abanyarwanda tubona wo gutekereza ku bikorwa bigamije kurushaho kubaka Igihugu no guharanira ubutwari mu buzima bwa buri munsi. Yavuze kandi ko ibyo u Rwanda rutwifuzaho muri iki gihe ari: ukugira ubutwari tugira indangagaciro ziranga Abanyarwanda; Gukunda igihugu no kukitangira kuko aribyo byatumye u Rwanda rubaho , rukaguka kandi rugatera imbere; Ubumwe n’Ubufatanye by’Abanyarwanda bose, ibi nibyo byatumye u Rwanda rushobora guhangana n’ibibazo rwahuye nabyo mubihe bitandukanye harimo no guhagarika Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994; kugira ubushishozi, uRwanda abaruhanze barebye kure baruha icyerekezo gihamye kigamije kubaka Igihugu kigari mu mitekerereze kandi gifite inzego z’ubuyobozi zihamye; no Kurinda ubusugire bw’Igihugu ibi akaba ari inshingano ya buri munyarwanda. Yasoje abasaba guharanira Ubutwari nk’abatubanjirije, tukubaka u Rwanda ubu no mugihe kizaza.
Dr Nyirahabimana Jeanne Umunyamabanga nshingwabikorwa w'intara y'i Burasirazuba ari nawe wari umushyitsi mukuru muri ibi birori, yaganirije uru rubyiruko ku muco w'ubutwari, asaba uru rubyiruko rw'abanyeshuri gutangira guharanira gukora ibikorwa by'ubutwari bakiri bato, bakiga cyane kugira ngo bazavemo abantu b'ingirakamaro ku gihugu. Dr Nyirahabimana Jeanne yasobanuriye aba banyeshuri impeta zitandukanye zahawe abakoze ibikorwa by'ubutwari, nabo abasaba guharanira kuba indashyikirwa.
Umunsi mukuru w'intwari z'igihugu wizihizwa ku itariki ya 01 Gashyantare buri mwaka. Muri uyu mwaka wa 2022, tukaba twawizihije ku nsanganyamatsiko igira iti: "Ubutwari mu Bnayarwanda, agaciro kacu."