Umuryango wa Nyakwigendera JOBANPUTRA washyikirije Akarere ka Rwamagana impano y’inzu, hanashyirwa ibuye ry’ifatizo aho uzubaka ikigo cy’amashuli

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 26/04/2019, Umuryango wa Nyakwigendera LILADHAR JETHA JOBANPUTRA, uhagarariwe n’umuhungu we akaba n’umuyobozi w’uruganda rwa UTEXRWA ariwe Kishor Jobanputra, washyikirije ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana impano y’inzu yasizwe n’umubyeyi wabo. Iyi nzu ikaba iherereye mu maduka yo mu mujyi wa Rwamagana ahazwi ku izina rya “Buswahilini”. Bafatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere, abagize uyu muryango banashyize ibuye ry’ifatizo aho uyu muryango uzubaka ikigo cy’amashuli mu mudugudu wa Ndago, Akagari ka Cyarukamba ho mu murenge wa Munyiginya. Ubusanzwe abana batuye muri aka gace, bakaba bakoraga urugendo rw’ibirometero bitari munsi ya bitatu kuko bajyaga kwiga kuri G.S Mwulire iri mu wundi murenge cyangwa G.S Munyiginya nayo itari hafi. Iki kigo gishya kikaza kigizwe n’ibyumba by’amashuli 10, icyumba cyagenewe ikoranabuhanga(ICT room) n’ibibuga by’imikino. Imirimo yo kubaka iri shuli ikaba izarangira itwaye amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 400.

Mu izina ry’umuryango, Kishor Jobanputra yavuze ko hashize imyaka 100 umuryango wabo ugeze I Rwamagana, kuko ise LILADHAR JETHA JOBANPUTRA yahatuye mu 1919, akahabyarira abana be bose. Bityo nk’abana be bakaba barifuje kwizihiza iyi sabukuru bubaka amashuli azagirira abaturage akamaro. Yavuze nk’umuryango wabo bagize amahirwe yo kubona uburezi, bityo bakaba bifuza ko bwagera no ku bana b’I Rwamagana, bityo ko mu gihe ishuli rizaba ryuzuye rizegurirwa leta, rikazitwa “LILADHAR JETHA JOBANPUTRA FOUNDATIONS” . Ku mpano y’inzu, Kishor Jobanputra yavuze ko batekereje kandi biyemeza kuyegurira leta ihagarariwe n’Akarere ka Rwamagana kugira ngo izakoreshwe ibyo ubuyobozi bubona bifitiye akamaro abaturage. Yasabye ko Akarere kazabafasha kugira ngo iyi nzu yandikwe kuri leta binyuze mu nzira ziteganywa n’itegeko ndetse anashimira ubuyobozi bwa leta y’u Rwanda uburyo bukomeje guteza imbere igihugu ndetse bukagira n’uruhare mu guteza imbere isi muri rusange.

Meya Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye uyu muryango wa Nyakwigendera LILADHAR JETHA JOBANPUTRA kuba bakibonamo kuba abanyarwamagana, ndetse ababwira ko n’abanyarwamagana babafata nk’abavandimwe kuko ari ho bavukiye. Yabashimiye kandi kuba barahisemo kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 100, bubaka iri shuli kuko uburezi ari urufunguzo rufungura amarembo yose y’iterambere. Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko ibi bishimangira uburyo abana ba Nyakwigendera LILADHAR JETHA JOBANPUTRA bazirikana uburyo babanye n’abanyarwamagana. Yasabye abaturage ko ubwo ishuli rizaba ryuzuye bazafatanya n’ubuyobozi kuribungabunga kandi bakohereza abana bose ku ishuli. Ku kijyanye n’impano y’inzu Akarere kakiriye, Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko ubuyobozi buzareba icyo yakoreshwa cyagirira abaturage akamaro ariko by’umwihariko hakaba hazitabwa ku rubyiruko.