Umushinga CDAT witeguye gushyigikira abahinzi n'aborozi babikora by'umwuga bagamije isoko
Kuri uyu wa 6/3/2023 Umuyobozi w'Akarere Bwana Mbonyumuvunyi Radjab ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu bifatanyije n'ubuyobozi bwa RAB n'abandi bafatanyabikorwa mu gutangiza ubukangurambaga bw'Umushinga wo guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi no kugabanya ibibubangamira(CDAT),ugamije kongera ubuso bwuhirwa n'ingano y'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi bijyanwa ku isoko no kunganira ishoramari.
Umuyobozi w'Akarere yashimiye ubuyobozi bw'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, RAB kuri uyu mushinga wa CDAT uje gufasha mu iterambere ry'abahinzi n'aborozi bo mu Karere,anasaba abayobozi b'inzego z'ibanze n'abashinzwe ubuhinzi n'ubworozi gukomeza ubu bukangurambaga kugira ngo abahinzi n'aborozi buzuze ibisabwa, bunganirwe n'uyu mushinga
Umushinga wa CDAT uzibanda ku gufasha abahinzi n'aborozi muri gahunda ya Nkunganire binyuze muri BDF, gutunganya ibishanga no gufata neza ibyatunganyijwe hagamijwe kubibyaza umusaruro, gufasha abahinzi n'aborozi kubona serivise z'imari n'ibijyanye n'ubwishingizi n'imicungire y'imishinga y'abahinzi n'aborozi.