Umushinga Dukore Twigire urashimirwa guteza imbere abantu bafite ubumuga
Kuri uyu wa 04 Ugushyingo 2025 mu Karere hasojwe Umushinga Dukore Twigire, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Mme Umutoni Jeanne yashimiye NUDOR_Rwanda yafashije Akarere mu kuzamura icyizere cy'abantu bafite ubumuga n'imibereho yabo igatera imbere, muri uyu mushinga wafashije 3,460 bari mu matsinda 140 yo kuzigama no kugurizanya kuva mu mwaka wa 2022.
Ndikubwimana Vincent wo mu Murenge wa Munyiginya avuga ko muri uyu mushinga yigishijwe kuzigama mu itsinda yabagamo akaza no guhabwa amahugurwa ku buvumvu(inzuki) ku buryo ubu amaze kwigurira umurima, amatungo magufi ndetse akaba yaravuye ku mizinga y'inzuki 4 akaba ageze ku mizinga 18.
Umushinga Dukore Twigire wakoreraga mu mirenge 14 y'Akarere kuva mu mwaka wa 2022. Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yashimiye Ubuyobozi bwa NUDOR ku byagezweho n'abantu bafite ubumuga muri uyu mushinga anizeza ko intambwe yari imaze guterwa mu guteza imbere abafite ubumuga itazasubira inyuma kandi ko ibikorwa by'uyu mushinga bizakomeza gusigasirwa kugira ngo abafashijwe muri uyu mushinga banabere urugero abandi ko abafite ubumuga hari ibyo bashobora gukora bikanabakura ku ntabwe imwe bakagira aho bigeza.