Umushinga wa hydroponics na biogaz wakemuye ikibazo cy'ubwatsi bw'amatungo n'ikibicanwa icyarimwe
Mu mwaka wa 2023 Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere, Leta y'u Rwanda n'abafatanyabikorwabatangije Umushinga wo kunganira Gahunda ya Girinka yatangijwe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame aho ingo 250 zo mu Karere ka Rwamagana yahuguwe inubakirwa ikoranabuhanga rifasha kubona inyunganiramirire y'amatungo izwi nka “hydroponics” ndetse zinubakirwa biogaz zizabafasha mu kurengera ibidukikije no kubona ibicanwa.
Kuri uyu wa 30 Nyakanga 2025 Umuyobozi w'Akarere Mbonyumuvunyi Radjab yakiriye itsinda ry'abakozi b'Umuryango w'Abibumbye bari mu ruzinduko rwo kureba imikorere y'uyu mushinga mu Murenge wa Muhazi, ahasuwe ingo z'abaturage ebyiri (2), bashima uburyo uyu mushinga uri gufasha abaturage kubona ubwatsi bw'amatuko n'uburyo byongereye umukamo ugereranyije na mbere batarabona uburyo bwo gukora ubwatsi buvomerwa bukanahabwa amatungo mu gihe gito.
Abaturage kandi bashima uburyo ibigega bya biogaz bubakiwe muri uyu mushinga byakemuye ikibazo cy'ibicanwa kandi ko batakirwara indwara z'ubuhumekero baterwaga n'imyotsi mu gihe batekesheje inkwi ndetse ntibibabuze kubona ifumbire yo gukoresha mu mirima yabo.