Kuri uyu wa gatatu tariki ya 05/12/2018, Ku kibuga cya Polisi giherereye mu murenge wa Kigabiro, habereye ibirori by’umunsi wahariwe umugore mu kurwanya ruswa ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ruswa idindiza iterambere ry’umuryango, uruhare rw’umugore mu kuyirwanya ni ingenzi.” Umushyitsi mukuru muri ibi birori yari Umuvunyi mukuru Bwana Murekezi Anastase. Ibi birori byabanjirijwe n’urugendo rwo kurwanya ruswa, byari byitabiriwe kandi n’abadepite bagize ihuriro ry'abagize inteko ishinga amategeko rishinzwe kurwanya ruswa ndetse n'abadepite bari muri komisiyo ishinzwe imicungire y'umutungo w'igihugu, umunyabanga nshingwabikorwa mu ntara y’iburasirazuba Bwana Habimana Kizito, abahagarariye inzego z’umutekano mu ntara y’iburasirazuba no mu karere ka Rwamagana, abahagarariye inzego z’inama y’igihugu y’abagore n’abandi.
Meya Mbonyumuvunyi Radjab yagaragarije abashyitsi bimwe mu bikorwa biteganyijwe gukorwa muri iki cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa n’akarengane birimo: Gusobanurira abaturage itegeko No 50/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeranye no kurwanya ruswa ryasohotse mu igazeti ya leta yo kuwa 20/09/2018, Gukoresha amarushanwa y’imivugo n’imbyino bigamije kwamagana ruswa no kuyirwanya, urugendo rugamije kurwanya ruswa ruzakorwa mu mirenge yose igize Akarere ka Rwamagana, kunyuza kuri Radiyo izuba ikiganiro kigamije gukangurira abaturage kurushaho kugira uruhare mu kurwanya ruswa n’Akarengane, Gukemura ibibazo by’abaturage bifitanye isano na ruswa n’akarengane. Meya Mbonyumuvunyi yanagarutse ku byamaze gukorwa birimo:kuba haterana inama za buri gihembwe z’abagize inama ngishwanama zo kurwanya ruswa haba ku rwego rw’Akarere n’imirenge, kuba inama ngishwanama yo kurwanya ruswa ku rwego rw’Akarere yarasuye inama ngishwanama zo ku mirenge yose igize Akarere ka Rwamagana hagamijwe kubakangurira kurushaho gukora neza barwanya ruswa n’Akarengane kandi bakemura ibibazo bifitanye isano nayo. Iyi nama ngishwanama yo kurwego rw’Akarere yanakurikiranye ibibazo bijyanye na ruswa kandi ibyinshi byarakemutse, gukorana inama n’ibyiciro byihariye no kuvugurura ndetse no kongera inyandiko zigamije gushishikariza abaturage kurwanya ruswa n’Akarengane.
Umuvunyi Mukuru, Bwana Murekezi Anastase yibukije ko umugore ari ishingiro ry’umuryango nyarwanda, akaba mutima w’urugo. Bityo rero nta terambere rishobora kugerwaho umugore atabigizemo uruhare. Umuvunyi Mukuru yashimiye Perezida Kagame washyizeho politiki iha umugore umwanya mu iterambere ry’igihugu, ashimira inteko ishinga amategeko na guverinoma ku kuba barashyizeho amategeko n’ibyemezo bigamije kurwanya ruswa. Yashimiye kandi inzego zose bafatanya mu kurwanya ruswa zaba iz’umutekano n’iz’ubuyobozi zose. Umuvunyi mukuru yavuze ko kurwanya ruswa bisaba imbaraga za buri wese, kandi ko ruswa ari ikintu kibi kuko imunga igihugu, ikamunga umutungo w’igihugu wari ugenewe gukora ibikorwa-remezo cyangwa bigakorwa nabi, ikazitira ishoramari,… ku buryo igihugu kirangwamo ruswa kidashobora kugera ku iterambere n’umutekano. Yahamagariye abagore gufata iya mbere bagaharuka bakarwanya ruswa kandi bakabitoza n’abana babo kuva bakiri ku ibere.
Uyu munsi w’abagore mu kurwanya ruswa wizihijwe mu gihe turi mu cyumweru cyo kurwanya ruswa cyatangijwe ku itariki 04/12/2018 kikaba kizageza ku itariki 09/12/2018 hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa ku isi hose. Insanganyamatsiko y’iki cyumweru igira iti: “Gutsinda urugamba rwo kurwa ruswa, iterambere rirambye”