Urubyiruko ruri mu biruhuko rwasabwe kwimenya no kwihesha agaciro

Kuri uyu wa 04Kanama 2025 Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Mme Umutoni Jeanne yakurikiranye imikorere ya gahunda yo kwita ku rubyiruko ruri mu biruhuko mu Mirenge ya Kigabiro na Muhazi, kuri uyu munsi Intore z'urubyiruko ziri mu biruhuko zahawe ikiganiro ku buzima bw'imyororokere zinagira umwanya wo kwidagadura no kugaragaza impano.

Urubyiruko ruri mu biruhuko rwasabwe kwimenya, kwiyubaha no kubaha abandi no kwihesha agaciro. Insanganyamatsiko y'iyi gahunda yo kwita ku rubyiruko ruri mu biruhuko iragira iti: “Ubuzima bwanjye, Agaciro kanjye”.

Uru rubyiruko rwitabira gahunda y'Intore mu biruhuko iminsi 3 kuri site z'icyitegererezo mu masaha ya nyuma ya saa sita kugera saa 16h00. Mu Karere uru rubyiruko ruri guhurira kuri site 36; rutozwa mu byiciro 3 hakurikijwe imyaka y'ubukure; barimo icyiciro cya mbere kigizwe n'abafite hagati y'imyaka 10 na 13, icyiciro cya 2 kigizwe n'abafite hagati y'imyaka 14 na 16 n'icya 3 kirimo abafite hagati y'imyaka 17 na 20.