Urubyiruko rwakanguriwe kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa bw'abanyarwanda no kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside

Kuri uyu wa 19 Kamena 2025 Urubyiruko rutakiri mu ishuri rwibumbiye mu makoperative, rwahuriye mu biganiro ku mateka y'u Rwanda, byateguwe ku bufatanye na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), ku nsanganyamatsiko igira iti:"Uruhare rw'Urubyiruko mu kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa bw'abanyarwanda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside"

Urubyiruko rwigishijwe amateka y'u Rwanda n'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, basabwa kwimakaza indangagaciro na kirazira by'umuco nyarwanda no kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside igaragara muri bamwe mu rubyiruko ahubwo bakimakaza ubumwe n'ubudaheranwa bw'abanyarwanda.

Muri ibi biganiro byafunguwe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Mbonyumuvunyi Radjab, urubyiruko rwaturutse mu Mirenge ya Mwulire na Munyiginya rwahuriye mu Murenge wa Mwulire naho urwo mu Mirenge ya Muhazi na Kigabiro ruhurira mu cyumba cy'inama cy'Ishuri rya Marie Reine Rwamagana riherereye mu Mujyi wa Rwamagana. Urubyiruko rwahawe urubuga rwo gutanga ibitekerezo mu kwimakaza no gushimangira ubumwe n'ubudaheranwa ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside ikigaragara muri bamwe mu rubyiruko, banahabwa umwanya wo kwigishanya.