Urubyiruko rwatewe inkunga mu mushinga SERVE barishimira iterambere bagezeho mu buhinzi
Kuri uyu wa 17Nyakanga 2025 Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Richards Kagabo Rwamunono yakiriye Madamu Reeta Roy, Umuyobozi wa Mastercard Foundation n'Umuyobozi wa CARE mu Rwanda baje gusura urubyiruko rwibumbiye muri Koperative ABAHUJIMBARAGA,rwatewe inkunga mu mushinga SERVE ugamije guhanga akazi ku rubyiruko ruri mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ubuhinzi n’ubworozi.
Ruhumuriza Jean Paul ni umwe mu bagize Koperative ABAHUJIMBARAGA ikorera mu Murenge wa Mwulire, uvuga ko ubutaka batijwe na Leta bwa Ha 3 babubyaje umusaruro ku buryo igihembwe kirangiye bagize inyungu ya FRW 6M ku miteja na FRW 7M ku rusenda ubu bakaba baranakodesheje ubundi bwa Ha 4 zo kwaguriraho ubuhinzi, akavuga ko inyungu babonye bayikesha ubumenyi n'amahugurwa bahawe muri uyu mushinga wa SERVE (Supporting and Enhansing Resilient and Viable Employment opportunities).
Visimeya ushinzwe iterambere ry'ubukungu yashimiye abafatanyabikorwa mu Mushinga SERVE ku nkunga yabo mu guteza imbere urubyiruko rukagira uruhare mu guhaza isoko rihari haba mu gihugu no mu mahanga binyuze mu kongera umusaruro, anashimira uru rubyiruko ko rugaragaza ko ari imbaraga z'Igihugu zubaka.