Uruganda rwa Steelrwa rwatanze amabati 858 yo kunganira Akarere mu kubakira no gusanira amazu abatishoboye

Kuri uyu wa 17 Kamena 2020, Uruganda rwa SteelRwa rusanzwe ruri mu bafatanyabikorwa b’akarere ka Rwamagana, rukaba rukorera muri aka karere mu cyanya cyahariwe inganda, rwatanze amabati 858 azunganira akarere mu kubakira no gusanira amazu abaturage bafite ikibazo cy’icumbi.

Abaturage bazahabwa aya mabati bari mu byiciro bibiri, hari abaturage badafite icumbi bagera kuri 467 bari bari kubakirwa hasigaye imiryango micye, ikindi gice ni icy'abafite amazu ameze nabi yenda kubagwira, aba bakaba barahawe umuganda na bagenzi babo muri iki cyiciro kandi niho habarizwa abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza bari mu mirenge ya Musha na Munyiginya.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yashimye abakozi n’abayobozi b’uruganda rwa SteelRwa ku bw’igikorwa bakoze kuko aho baca naho bakorera bagenda babona abaturage bari mu miganda yo gufasha bagenzi babo, nabo bagira Igitekerezo cyiza cyo kuvuga ko nabo batanga umuganda wabo nk’abafatanybikorwa bakorera mu karere ka Rwamagana.

Imiryango 467 niyo idafite amazu muri uyu mwaka w’imihigo kandi bose bazasakarirwa, naho umwaka utaha w’imihigo niho hazasakarirwa abafite amazu ameze nabi.