Uyu munsi hatangijwe ku mugaragaro Icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry'uburinganire

Kuri uyu wa 12 Werurwe 2024 inteko rusange z'abaturage zahujwe no gutangiza ku mugaragaro Icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry'uburinganire, ku nsanganyamatsiko igira iti: "Ihame ry'uburinganire, inkingi y'imiyoborere myiza n'iterambere ridaheza kandi rirambye". Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'uburinganire n'iterambere ry'umuryango Mrs. Batamuliza Mireille yifatanyije n'Ubuyobozi bw'Akarere n'abaturage b'Umurenge wa Muyumbu, ahatangirijwe ubu bukangurambaga hakanasezeranywa imiryango 19 yabanaga itarasezeranye byemewe n'amategeko.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'uburinganire n'iterambere ry'umuryango yasobanuye ko ari ngombwa ko abagize umuryango bamenya neza ihame ry’uburinganire; bakabana bakundana kandi bubahana kugira ngo bubake umuryango utekanye kandi ushoboye, buzuzanya mu nshingano z’umuryango zirimo no kurera neza abana no kubungabunga uburenganzira bwabo.

Muri ubu bukangurambaga hazakorwa ibikorwa bitandukanye birimo kubarura no gusezeranya imiryango yabanaga itarasezeranye byemewe n'amategeko, kubarura no kuganiriza imiryango yabanaga mu makimbirane, gukangurira imiryango kwandikisha abana mu bitabo by'irangamimerere, kurwanya ihohotera, ibiganiro byo kurengera abana no gukoresha Umugoroba w'Imiryango udasanzwe.

Icyumweru cyahariwe ubukangurambaga bugamije kwimakaza ihame ry'uburinganire cyatangiye kuwa 11 Werurwe 2024 ku rwego rw'Akarere kikazasozwa kuwa 17 Werurwe 2024.